Saturday, November 10

see pictures/ kanda hano urebe amafoto

Stephen muri USAPeter& Stephen
Peter
Stephen
Stephen& Justin


Imana irahambaye!!!

Imana irakomeye kandi yakoze imirimo ihambaye irengeye uko twayivuga ni Imana ikomeye kandi ishobora byose.
The LORD is my shepherd; I shall not want.
He makes me lie down in green pastures. He leads me beside still waters.
He restores my soul. He leads me in paths of righteousness for his name's sake.Even though I walk through the valley of the shadow of death, I will fear no evil, for you are with me; your rod and your staff, they comfort me.You prepare a table before me in the presence of my enemies; you anoint my head with oil; my cup overflows.Surely goodness and mercy shall follow me all the days of my life, and I shall dwell in the house of the LORD forever.

His Mansion

Ndashima Imana ku mirimo yakoze igihe cyose namaze kuri His Mansion.
Ubundi His Mansion ni ikigo gifasha urubyiruko rwagize ibibazo by'ibiyobyambwenge nibindi bibazo byinshi byerekeranye nihungabana ry'uburo bwinshi urubyiruko rwa Amerika rufite. Niba ushaka kumenya amakuru ya His Mansion Mnistries nakazi bakora kanda hano http://www.hismansion.com/ . Nza muri Amerika bwa mbere kuri uyu muryango niho nahingukiye, nsanga abo basore bose bishe n'ibiyobyambwenge n'ibindi bibazo byinshi kandi ari bo ngomba kubana nabo nkabafasha mbigisha mbagira inama, kugira ngo bamenye Kristo nk
umucunguzi w'ubugingo bwabo. Kuba kuri His Mansion byabaye igihe cyo kwiga kandi gikomeye kubana nabantu nkabo basore nabakobwa, bamwe bashaka kwiyahura abandi bashaka kurwana, rwose byari bigoye cyane, ariko ndashima Imana ko yamfashije nkaharangiza umurimo yari yahampamagariye neza. Ndibuka umwe mu basore wahaje yari amaze igihe kinini yarafunganywe nabirabura ba hano muri Amerika, hanyuma bamufata nabi cyane, ku buryo ageze kuri His Mansion ntiyashoboraga no gushaka kunsuhuza cyane ko arijye mwirabura njyenyine wari uhari. Byarangoye ndetse bintera n'ubwoba kubera ko ntiyari no kwmera ko turira ku meza amwe. Ndibuka igihe kimwe ninjiye mu cyumba yabagamo ntangiye gusenga arasohoka aragenda. Nasabye bamwe twakoranga kunsengera kugira ngo Uwiteka anshoboze kumukunda kurushaho no kumwereka urukundo rwa Kristo. Ndashima Imana ko kugera ku munsi ndangiza twari twarabaye inshuti ku buryo njya gutaha yarambwiye ngo " Stephen, We will miss you" ( Stephen tuzagukumbura) .Ariko rwose iki kintu Imana yakinyigishirijemo ikintu gikomeye, niyo mpamvu ikintu cyose tubona kitubaho mu buzima kiba gifite isomo rikomeye Imana ishaka kutwigisha. Imana irantangaza kubera ko no mubugoryi bwacu no mu byaha byacu itwigishirizamo.




Abana b'inshuti

Abana b'inshuti